UMWAKA MUSHYA
MUHIRE WA 2003
Ishyaka AMAHORO ryifuriye abayoboke baryo n'abanyarwanda bose umwaka mushya
muhire uzatubera uw'amata n'ubuki, ukatuzanira ibyiza byose twifuza, igihugu
kikagira umutekano, amahoro agasasagara mu Rwanda, ubwumvikane n'ubwiyunge
bukaganza muri bene Gihanga, tukabana neza n'ibihugu bidukikije, tukagira
ubuzima bwiza, inzara ikava mu gihugu, maze abanyarwanda bakarushaho guhuguka.
Ibi byifuzo kugirango tubigereho bizaterwa natwe ubwacu abanyarwanda.
Umunyarwanda wese yari akwiye guhaguruka agakoresha imbaraga ze zose n'ubwenge
bwe bwose agatanga umusanzu we ngo twubake urwamubyaye.
U Rwanda rwanyuze mu makuba menshi, igihe cyari cyigeze rero narwo rugatangira
rukabaho neza nta kiruhungabanya. Ishyaka AMAHORO ryanejejwe n'uko intambara yo
muri Kongo yarangiye, none abana barwo bakaba baragarutse mu gihugu cyabo.
Ishyaka AMAHORO ryasohoye itangazo rishima
iki gikorwa cyiza cy'uko Leta ya Kigali na Leta ya Kinshasa zemeye kwubahiriza
imishyikirano ya Pretoria.Leta zombi zigomba gukora iyo bwabaga kugirango
ibihugu byongere bibane kivandimwe nta kwishishanya nta kuryaryana. Abana
b'u Rwanda bemeye kwitanga batahutse ku rugamba Leta igomba gukora uko ishoboye
kugirango nabo batangire neza ubuzima bushya.
Itegeko-nshinga
Muri uyu mwaka hateganijwe itora rya kamarampaka ryemeza itegeko-nshinga
Leta yateguye rikaba ari ryo rizagenga igihugu mu myaka iri imbere.
Turasaba abanyarwanda bose kwiga iyo mbanzirizamushinga, kubera ko hari byinshi
ishyaka AMAHORO rinenga. Twatanze ibitekerezo byacu twerekana ibyo tugaya,
ibikwiye guhindurwa, ibikwiye kuvanwaho no kwongerwaho. Ririya tegekonshinga
ritowe nk'uko Leta yabyemeje ntabwo byazana amahoro mu gihugu. Urugero muri
bimwe tugaya ni uko igihugu cyagendera kuri Leta itegekwa na Perezida ufite
ububasha bukabije (Regime Presidentiel/Presidential System). Ibi bigomba
guhindurwa kubera ko abo ba perezida ari bo hafi ya kenshi basenya igihugu,
bakakigira nk'isambu yabo. Turasaba rero abanyarwanda bose gutanga ibitekerezo
byabo, hakajyaho itegeko-nshinga umunyarwanda wese yumva ashimye.
Isunikwa ry'amatora y'abategetsi
Leta yateganije ko itegeko-nshinga nirimara kwemezwa, hazaherako haba amatora
y'ingeri zose. Ishyaka AMAHORO ribona amatora yari akwiye gusunikwa. Amatora
ntashobora kuba igihe imfungwa za politiki zitararekurwa. Amatora ntacyo yamara
igihe hakiri abantu bafungiwe ibitekerezo byabo. Mbere ko amatora aba Leta
igomba kwemera amashyaka ari hanze kuza kwiyandikisha mu gihugu n'andi ari mu
gihugu nayo agomba kwemerwa, maze n'abanyarwanda babone umwanya uhagije wo kwiga
porogaramu z'ayo mashyaka maze igihe cy'itora bazashobore kwitoranyiriza abo
bashaka kubera ko banyuzwe n'intego m'imigambi yabo. Leta igomba kureka
amashyaka akiyandikisha vuba kandi nayo ikayaha umwanya ukwiriye wo kwamamaza
porogaramu zayo n'abakandika bayo kandi ikanayareka nayo agakoresha radiyo,
televiziyo n'ibinyamateka bya Leta kugirango abanyarwanda bamenye ibikerezo
byayo.Kugirango amatora azagire akamaro, abaturage abashimishe ni uko amashyaka
atari ku butegetsi abanza agakora yisanzuye.
Inkingi zubatse ishyaka AMAHORO
Ishyaka AMAHORO ryubatswe n'inkingi eshanu: (a) ubutegetsi bushingiye ku Inteko
ishinga amategeko (Parlementary System/Systeme Parlementaire , (b) Demokarasi
nsaranganya-butegetsi (Consociative Democracy/Democratie Consociative), (c)
Ubutabera nyubaka-gihugu (Restorative Justice/Justice Restorative), (d)
Ubwigenge bw'uturere (Decentralization), (e) ukwishyira ukizana kw'abaturarwanda
(people's soveignty/la souverainete du peuple).
Igituma ishyaka AMAHORO ribona ko ubutegetsi bwiza ari ubushingiye ku Inteko
ishinga amategeko ni ukubera ko Leta zishingiye ku butegetsi bwa perezida bufite
ububasha bukaze ari bwo bwagiye bworeka ibihugu byinshi byo muri Afrika. Aba
baperezida iyo bakosheje ntawe utinyuka kubavuguruza, ubigerageje arabizira.
Bene izo Leta ni zo zatumye tugira abaperezida nka Mobutu, Idi Amin, Bokassa,
Habyarimana n'abandi Abo baperezida ni bo bica bakanakiza kandi ingabo z'igihugu
ntabwo ziba zikiri iz'igihugu, zihinduka izabo ba perezida nyine, bakazikoresha
bakurikije inyungu yabo aho kureba iy'igihugu. Ni yo mpamvu ibihugu
bifite demokarasi nyakuri hafi ya byose byahisemo kugendera ku butegetsi
bushingiye ku Nteko ishinga amategeko. Ibihugu byose by'i Bulayi muvanyemo
Ubufaransa ni yo bugenderaho. Ibihugu bigendera kuri demokarasi mu Aziya nabyo
ni ko bitegekwa. Muri ibi bihugu byose Minisitiri w'Intebe ni we utegeka Leta,
ni nawe utorwa naho Perezida agashyirwaho n'Inteko ishinga amategeko. Perezida
cyangwa Umwami aba ari umukuru w'igihugu, afite icyubahiro, ariko iby'ubutegetsi
bw'igihugu bitamureba. Etazuni n'Ubufaransa ni byo byo nyine muri demokasi
nyakuri bigengera ku butegetsi bwa Perezida ufite ububasha bukaze.Ariko nabyo
bifite Inteko Ishinga Amategeko ifite ingufu zihagije zibuza Perezida gukora
ibyo yishakiye.
Kugirango umunyarwanda wese yibone mu butegetsi kandi abwubahe anabushyigikire
twabonye ari ngombwa ko haba isaranganya-butegetsi (consociative democracy).
Ishyaka ritsinze ryose ntirigomba kwiharira ubutegetsi, rigomba kuzirikana
ibibazo by'amoko, akarere n'igitsina. Byanze bikunze, abahutu. abatutsi,
abatwa, abagore n'abagabo bagomba kuboneka mu butegetsi bwose kandi n'uturere
twose tw'igihugu tukaba dufite abaduhagarariye.
Niba dushaka ko u Rwanda rugira amahoro nyakuri, hakaza umutekano, ubumwe
n'ubwiyunge bikaruka mu banyarwanda, hagomba kubaho ubutabera nyubaka-gihugu.
Ibi bivuga ko abanyarwanda bose, ari abategetsi ari na rubanda rwa giseseka bose
bangana imbere y'amategeko. Uwishe amategeko
uwo ari we wese, nko guhohotera undi, kumuvutsa ubuzima bwe, gusahura imari
y'igihugu, agomba kubihanirwa bikurije amategeko. Nta n'umwe ugomba
guhanagurwaho ibyaha kubera inyungu z'abategetsi, cyangwa izindi mpamvu.
Tubona ari na ngombwa ko na Leta yashyiraho akanama gakurikirana
itsembabwoko ry'abatutsi n'itsembatsemba. Abo bagize amarorerwa mu guhekura u
Rwanda, ntabwo ari ngombwa ko bicwa cyangwa baborere muri gereza, bashobora
kurekurwa bagakatirwa imirimo yo gufasha abo bagiriye nabi ariko bakamburwa
uburenganzira abandi benegihugu bafite nko gutora, gutorwa no kubona akazi ka
Leta.
Igituma na none hari abategetsi bigira ibyigomeke ni ukubera ko kuva ku
murenge, ukarenga intara ukajya ku murwa w'igihugu, abategetsi bose baba
barashyizweho na Perezida w'igihugu.Ibi bituma abo bategetsi aho kureba inyungu
zabo bahagarariye, bagomba gushimisha uwabashyizeho kugirango ye kubavana kuri
ako kazi. Ikindi ni uko akenshi umurwa w'igihugu uryamira indi mijyi
n'uturere twose bitewe cyane cyane n'uko Perezida aba ari ho atuye, ibyiza byose
bikaba ari ho biba. Ni ngombwa ko ibiro bya minisiteri zose bikwirakwizwa mu
turere twose kandi n'inganda zose ntizigume i Kigali zigashyirwa mu gihugu hose.
Ibi bizatuma abaturage bose bashobora gusaranganya ibyiza byose igihugu gifite
kandi bakanashobora nabo gutanga umusanzu wabo.
Kugirango umunyarwanda wese agire ijambo mu gihugu cye ni ngombwa ko haba
ukwishyira ukizana. Ibi bivuga ko umunyarwanda wese atanga igitekerezo cye,
abategetsi bakagitega amatwi, ntabe yabihanirwa, abifungirwe cyangwa se
abyicirwe. Icy'ingezi cyakora ni uko uburenganzira busesuye kuri buri muntu wese
bwubahirizwa. Ukwishyira ukizina bivuga ko abategetsi bakora ibyo abaturage
babatumye, babategetse, ntibakore ibyo abaturage badashaka. Kwishyira ukizana
binavuga ko abaturage bashobora guhindura imitegekere y'igihugu igihe bashakiye,
niba bashaka gutegekwa na Perezida bashobora kubikora bakoresheje kamarampaka,
niba bashaka umwami ni cyo kimwe cyangwa ubutegetsi bw'Intego ishinga amategeko.
Abaturage kandi bafite uburenganzira bwo guhindura itegeto iryo ari ryo ryose
ndetse n'itegeko-nshigna igihe babona ko ribangamiye inyungu zabo bakoresheje
kamarampaka (constitutional amendment).
Amahoro nyakuri
Kugirango igihugu kigire amahoro nyakuri ni ngombwa ko abanyarwanda twese
tumenya ko ntawe ukwiye kujya ku butegetsi akoresheje igituza cyangwa imbaraga.
Buri wese wifuza gutekegeka agomba kwamamaza ibitekerezo bye, abanyarwanda
babishima bakaba bamutora. Amahoro azaza igihe umunyarwanda wese akora
neza akazi ke ashinzwe, agakora nk'uwikorera. Niba umunyapolitiki, umuhinzi,
umworozi, umwarimu, umuganga, umucuruzi, umucamanza, buri wese akoze neza akazi
ke igihugu kizagira ituze, amahoro n'umutekano. Igihe kirageze ko Leta
nayo iha abaturage amahoro. U Rwanda rumaze imyaka myinshi cyane ruri mu
midugararo akenshi ikaba iterwa n'ubutegetsi: guhohotera amako amwe n'uturere,
bituruka ku butegetsi. Uburetwa, kwamburwa amasambu n'amatungo ibyo byose
byaterwaga n'ubutegetsi. Gusoresha abaturage batagira amasambu, akazi cyangwa
amatungo, ibi ni uguhohotera abaturage. Kunaniza abacuruza, ntibashobore
gushora imari mu gihugu, birabahombesha kandi bikabuza igihugu gutera imbere.
Ishyaka AMAHORO ryiyemeje gukora uko rishoboye ngo riteze igihugu cyacu imbere.
Rizashyira imbaraga zaryo hamwe kugirango ayo mahoro twifuza agaragare. Rizakora
n'abavukarwanda bose n'andi mashyirahamwe gushakira umuti ibibazo igihugu gifite,
kubana neza kw'abanyarwanda, kurwanya icyorezo
cya sida n'izindi ndwara zose, kwongera umusaruro w'igihugu, kwubaka amashuri
ahagize, gushakira abantu akazi, kwigisha abaturage kugira isuku ku mubiri no mu
nzu, guteza umuco wa karande imbere, n'ibindi.
Ishyaka AMAHORO ryongeye kwifuriza umunyarwanda wese umwaka mwiza utagira uko
usa. Rikaba rinifuza ko umunyarwanda wese arushako kurukunda, gukunda abana
barwo no guhaguruka akaruteza imbere.
Umwaka mushya mwiza muhire. Tugire amahoro kandi Imana y'i Rwanda iturinde.
Alexandre Kimenyi, Perezida
AMAHORO
People's Congress