RWANDAN ALIANCE FOR THE RENAISSANCE OF THE NATION
ARENA-ISANGANO RY’ABANYARWANDA
P O BOX 3958 MERRIFIELD, VA 221163958
USA
ITANGAZO 003/2001
IKIGANIRO CY’ARENA I MONTREAL, CANADA
Banyarwanda,
Banyarwandakazi, Nshuti z'u Rwanda, Imyaka irindwi irashize FPR ifashe
ubutegetsi mu Rwanda, ariko nk'uko bigaragara, kandi nk'uko ARENA yabyerekanye
mu nyandiko zayo, igihugu cyacu kiri mu gihirahiro. Abanyarwanda bari mu gihugu
barashirira imbere; ubutegetsi bwa Perezida Kagame n'akazu ke ntibutuma
binyagambura ngo bavuge icyo batekereza. Abantu bose bafite ibitekerezo
binyuranye n'iby'agatsiko kari ku butegetsi, bamwe barishwe, abandi barafunzwe,
abandi barahunze, abasigaye baracecekeshejwe.
Abanyarwanda
b'ingeri zose bakomeje guhunga igihugu: abahoze mu buyobozi bukuru bw'igihugu
nka Perezida w'inteko ishinga amategeko, ba minisitiri b'intebe, abaminisitiri,
abadepite, abacamanza, abasirikari bakuru n'abato, abakozi bakuru ba Leta,
abanyamakuru, abaharanira uburenganzira bw'ikiremwa muntu, abacuruzi,
n'abaturage basanzwe. Aba bose ntabwo bahunga inzara nk'uko Perezida Kagame
abivuga, ahubwo bahunga iterabwoba, ubwicanyi n'ikinyoma byahawe intebe mu
Rwanda.
Ubutegetsi
bwa Perezida Kagame n'akazu ke bukomeje kuvunira ibiti mu matwi, bwirengagiza
ibyo abanyarwanda n'abanyamahanga babunenga. Aho kwikosora, bukomeje gushyira
imbere kurwana, gusebanya, gusahura umutungo w'abanyarwanda n'uw'abaturanyi muri
Congo, gupfobya itsembabwoko kubera inyungu za politike, no gutoteza
abanyarwanda ngo bakorana n'amashyaka y'abanyarwanda ari hanze. Inzego
z'ubutegetsi (inteko ishinga amategeko, guverinoma, n'urukiko rw'ikirenga)
zahindutse ibikoresho bya Perezida Kagame n'abo bafatanije kwonona igihugu. Mu
by'ukuri inzego z'ubutegetsi zahindutse iz'umurimbo na poropagande aho kuzuzanya
no gukosorana.
Amashyaka
ya politiki n'amashyirahamwe anyuranye yagombaga gufasha abanyarwanda gutanga
ibitekerezo byabo, ntakigira urwinyagamburiro; amenshi asigaye kw'izina kubera
gukorerwamo na FPR cyangwa gushyirwaho iterabwoba. Ubutabera abanyarwanda bari bategereje bwaheze mu magambo.
Kagame n'akazu ke bahisemo ubutabera budashingiye ku kuri, ubutabera bwa
nyirarureshwa bugamije kwishakira imfashanyo mu mahanga no guharabika abatavuga
rumwe nawe.
Muri
iki gihe, ARENA ibabajwe cyane n'abanyarwanda bakomeje kurigiswa, abasilikari
bicwa maze imiryango yabo ikabeshywa ko bakiri ku rugamba, abantu bafungirwa
ahantu hatazwi, abantu bahozwaho iterabwoba kubera kudashyigikira imikorere mibi
ya Leta, n'abantu bamwe bashoboye gucika Leta none ikaba ibaharabika ngo ni
abicanyi cyangwa ibisambo.
ARENA
ishyigikiye igikorwa cy'umuryango w'abibumbye cyo gukurikirana uruhare rwa buri
gihugu mu busahuzi bukorerwa muri Congo. Ishyigikiye ko ukuri kujya ahagaragara
kandi ibihano bikazagenerwa abo ubwo busahuzi buzafata, aho gufatirwa igihugu,
kuko iyo bigenze bityo, abo ibihano bigiraho ingaruka ari abaturage
b'inzirakarengane kandi nta ruhare na ruto babigizemo.
ARENA
yamaganye ikomeje imigambi ya Perezida Kagame yo kugumisha ingabo z'u Rwanda
muri Congo; nta kindi ashaka atari ugukomeza gusahura umutungo wa Congo, no
kubeshya abanyarwanda ko abafitiye akamaro, abacungira umutekano. Inzira
y'intambara ntabwo ari nziza kandi ntabwo u Rwanda ruzayishobora. Iyo ntambara
izakomeza kutumaraho urubyiruko, gutwara umutungo wa Leta kandi abaturage bicwa
n'inzara, no guhindura abanyarwanda ba ruvumwa mu karere kubera gukunda
intambara kwa Perezida Kagame. ARENA isanga inzira ihamye yo kubungabunga
umutekano w'abanyarwanda ari ukwibanda ku mahame yo kworoherana, kwicisha bugufi
no gukemura ibibazo hakoreshejwe inzira y'imishyikirano.
ARENA
yamaganye ikomeje ipfobya ry'itsembabwoko rijyanye n'imikorere yo kugira
umwicanyi umwere. Bikomeje kugaragara ko Perezida Kagame n'akazu ke bakomeje
gukoresha génocide ku nyungu zabo bwite. Bakomeje gukingira ikibaba abagize
uruhare muri génocide kubera ko bakeneye kubakoresha muri politike. Nyamara
abere batemeye kuba ibikoresho byabo bahimbirwa amadosiye abasiga icyaha
batakoze.
ARENA
irasaba ikomeje Umuryango wa FPR na Guverinoma kudakomeza gushyira igihugu mu
kaga bashimangira imitegekere mibi aho kugana inzira yo kwubahiriza
uburenganzira bw'ikiremwamuntu no kworoherana.
ARENA
irasaba ko Leta itakomeza kubeshya amahanga ngo u Rwanda ruri mu nzira ya
demokarasi n'ubwiyunge. Amatora aherutse kuba, ndetse n'itegekoshinga ritegurwa
ntabwo bizagira icyo bimarira abanyarwanda kuko bidashingiye ku kuri. Aho
gushingira ku nyungu z'akazu biriya bikorwa byari bikwiye gushingira ku bushake
no ku nyungu z'abaturage.
ARENA
irasaba ikomeje imitwe yose ya politiki iri mu gihugu guhaguruka igaharanira
uburenganzira bwayo bwo gutanga ibitekerezo bya politiki no kugira uruhare mu
miyoborere y'igihugu. ARENA irasaba ayo mashyaka kwitandukanya n'imikorere
igayitse y'ubutegetsi no kumenya ko uburenganzira budatangwa ko ahubwo
buraharanirwa.
ARENA
izakomeza guharanira ubumwe bw'abanyarwanda no kubaka igihugu kigendera ku
mategeko.
Bikorewe i Montréal, ku italiki ya 12 Gicurasi 2001