ARENA-ISANGANO RY’ABANYARWANDA
P O BOX 3958 MERRIFIELD, VA 221163958
USA
ARENA nk’ishyaka rigamije kubogora ubumwe bw’abanyarwanda no kubaka igihugu
kigendera ku mategeko, iramenyesha abanyarwandan’abanyamahanga icyo itekereza
kw’ihohoterwa ry’uwahoze ari umukuru w’i gihugu Nyakubahwa Pasteur
Bizimungu, kubera ko yaragiyegushyira ahagaragara ishyaka rya politike. Iryo
hohoterwa rirakorwa n’ ubutegetsi bwa Nyakubahwa Paul Kagame.
Kuwa gatatu taliki ya 30 Gicurasi 2001,
abashinzwe umutekano boherejwe na Perezida Paul Kagamebabujije Nyakubahwa
Pasteur Bizimungu kugirana ikiganiro, mu mutuzo ,na Ambasaderi w’Ububiligi mu
Rwanda, bamubuza kwakira abanyamakuru iwe mu rugo ndetsebamubuza no kuhasohoka.
Guhohoterwa byarakomeje kugeza aho bamwirukana bitunguranye kandi ku ngufu,
mw’icumbi yararimo, kumwambura ibyagenerwank’uwahoze ari umukuru w’igihugu,
ndetse no kumuharabika bikabije we na bagenzi be.
ARENA yamaganye ikomeje ibyo bikorwa biteye ukubiri nademokarasi, kandi
by’agasuzuguro, ibikorwa bibangamiye ubwisanzure n’uburenganzira
bw’ikiremwa muntu bwibanze, bigirirwa uwahoze ari umukuruw’Igihugu. Ibi
bikorwa byongeye gushyira ahagaragara umugambi wa Perezida Paul Kagame wo kubuza
abanyarwanda gutanga ibitekerezo bya politike binyuranyen’ibye. Biragaragaza
uburyo amagambo meza y’ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame atandukanye cyane
n’ibikorwa.
Guhohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi
ni igikorwa kigayitse, cyane cyane iyo bigirirwauwahoze ari umukuru w’Igihugu,
wari ukwiye ahubwo icyubahiro n’ ishimwe kubera imirimo ikomeye yakoreye
igihugu cye. ARENA isanga umuco wo kubaha nokubahiriza abahoze ari abakuru
b’Igihugu wagirira igihugu akamaro mu rwego rw’imico myiza no mu rwego
rw’isimburana k’ ubutegetsi mumahoro.
Perezida
PasteurBizimungu nabo bafatanije ntagikorwa na kimwe kinyuranyije n’amategeko
bakoze. Gushinga imitwe ya politike mu Rwanda byemewe n’itegeko shingiro
uRwanda rugenderaho, kandi ntibinyuranye n‘itegeko rigenga amashyaka. Ishingwa
ry’amashyaka hirya no hino, haba imbere mu gihugu cyangwa hanzey’igihugu,
ntakindi byerekana uretse ubushake bw’ Abanyarwanda bwo kubaho mu bwisanzure
kandi ko barambiwe ubutegetsi bw’iterabwobabushingiye ku muntu umwe ugiye
koreka igihugu, ariwe Perezida Paul Kagame.
Birabaje
koPerezida Paul Kagame n’Umuryango ayoboye FPR, batabona ko igihe cy’ishyaka
rimwe cyarangiye kandi ko gukomeza kuburizamo ubwisanzure bwa politikebikomeza
kuyoyora ikizere gike ubutegetsi busigaranye.
ARENA
ifite impungenge ko gukomezaguhohotera abatavuga rumwe na guverinoma, gukomeza
kuniga amashyaka menshi no kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu
Rwanda, birushaho kongeraabanyarwanda bahunga kubera ubwoba . Dufite impungenge
kandi ko gukomeza gukandamiza Abanyarwanda, bishobora gutuma amaraso yongera
kumeneka mu gihugu.
ARENA
ihamagariye Perezida Paul Kagame kubungabunga umutekano w’uwahoze ari umukuru
w’igihugu, Nyakubahwa Pasteur Bizimungu nabo bafatanije kandiagasubizwa
icyubahiro cye n’ibindi byose agenerwa kubera u rwego arimo. Turasaba dukomeje
Perezida Paul Kagame kureka amashyaka agakora nta mananiza, ntano guca iruhande
kandi akarekera abanyarwanda uburenganzira n’ubwisanzure bwo gutanga
ibitekerezo byabo kuko niyo nzira yo nyine yo kwirinda umwiryanen’intambara.
Dusanga kugirana ibiganiro n’imitwe ya politike bishobora gutuma tubona inzira
y’amashyaka menshi iberanye n’Rwandakandi ko byatuma abanyarwanda bakoresha
ingufu zabo mu gushaka amahoro n’iterambere aho kuzikoresha mu makimbirane.
ARENA irahamagarira amahanga gukurikirira
hafi ibintu bibi bibera mu Rwanda, kandi bishoborakongera kurushyira mu kaga.
Amahanga akwiye gufasha abanyarwanda kumvisha Perezida Paul Kagame kwemera
imikorere y’amashyaka menshi no kubahirizauburenganzira bw’ikiremwamuntu ku
girango birinde abanyarwanda amakimbirane n’imeneka ry’amaraso mu Rwanda.
ARENA yongeyekwibutsa ko ikomeye kw’ihame ryo gukemura amakimbirane
hakoreshejwe inzira y‘amahoro n‘ubworoherane. ARENA ihamagariye
abanyarwandabose, cyane cyane abari mu mitwe ya politike, kudacika intege ahubwo
ko bashyira hamwe ingufu zabo bagaharanira demokarasi
n’ubwiyungebw’abanyarwanda . ARENA ntizatezuka ku ntego yayo yo kubogora
ubumwe bw’abanyarwanda no kubaka i gihugu kigendera ku mategeko.
Bikorewe Sacramento, taliki ya 3 Kamena 2001
Komite mpuzabikorwa
Kimenyi Alexandre