ARENA

ISANGANO RW'ABANYARWANA RYO KUBAKA IGIHUGU

 

PoBox 3958

Merrifield, VA 22116-3958

U.S.A

 

FAX : 703 206 0589

 

ITANGAZO NIMERO 001/3/2001 RIGENEWE ABANYAMAKURU

 

Komite mpuzabikorwa ya ARENA yishimiye kumenyesha abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda ivuka ry’Ishyaka rya Politike ryitwa ARENA mu magambo ahinnye.ARENA ivutse kubera ko u Rwanda rwugarijwe n’ubutegetsibw’igitugu bwa Perezida Kagame n’akazu ke.  

Bimaze kugaragara neza ko ubutegetsi bwa Perezida Kagame bwananiwe kunga abanyarwanda nogucyemura ibibazo by’ubukene bimaze kwimonogoza mu gihugu. Ahubwo ubutegetsi bwa Perezida Kagame bwahisemo inzira y’iterabwoba n‘ubwicanyi ,ruswa no kunyereza umutungo wa Reta, n’ivangura ry’ingeli nyinshi .

Intego ya ARENA ni ukubogora ubumwe bw’abanyarwanda no kubaka Reta igendera kumategeko, kandi igihugu kikayoborwa hashingiwe ku mahame yo Kuba inyangamugayo , ukuli, n’ubutabera.

 Mu rwegorwa politike, ARENA izagendera ku miyoborere ishingiye ku Inteko Ishinga Amategeko (Regime Parlementaire). Umukuru wa Guverinoma azaba Minisitiri w’Intebe. Umukuruw’igihugu azaba Perezida wa Repubulika cyangwa Umwami bitewe nicyo abanyarwanda bazihitiramo hagati ya Repubulika n’Ubwami. Umukuru w’igihuguntazivanga mu micungire ya buri munsi y’igihugu , ahubwo azaba akuriye inzego z’ubutegetsi kandi afite inshingano yo guhuza abanyarwanda.

 ARENAishyigikiye Inteko Ishinga Amategeko ifite imbaraga kandi igizwe n’ amashami abiri: Ishami ry’intumwa za rubanda n’Ishami ry’Abasenateri.Kimwe n’izindi nzego za Reta, Inteko Ishinga Amategeko izaba igizwe n’amoko yose. Abari n’Abategarugori bazashishikarizwa kujya mu myanya yapolitiki no mu zindi nzego zifatirwamo ibyemezo. Muri iyo myanya nizo nzego, umubare w’abari n’abategarugori uzaba byibura 30%. Sosiyeti sivili izahabwauruhare ngishwanama ku zengo nkuru z’ubutegetsi no ku nzengo za politiki zibanze.

 Muri rwego rwo kunga abanyarwanda kuburyo burambye, hakurikijwe kandi ko iki kibazo ariinsobe, ARENA izashyiraho ubutabera bushingiye ku Kwemera amakosa no gushyira mu gaciro. Ibyo aribyo byose, abateguye ayo mahano na ba ruharwa bagomba guhanwaby’intanga rugero. Hazashyirwaho Komisiyo y’Ukuri, Ubutabera n’Ubwiyunge, ishinzwe kugaragaza ukuli kw‘itsembabwoko ry’Abatutsi, n’ubwicanyi bwakorewe abahutu.

 ARENA izashyira imbere politikiy’ububanyi n’amahanga n’ ubutwererane ishingiye ku kubahiriza amasezerano n’amahame mpuzamahanga , kujya inama, no gukemuraamakimbirane binyuze mu nzira y’amahoro. Niyo mpamvu ARENA isaba ko ingabo z’u Rwanda ziva muri Congo, kandi ko ibihugu byombi byumvikana ku nziray’amahoro yo gukemura ikibazo cy’umutekano u Rwanda rufite.

 

Komite mpuzabikorwa:

Alexandre Kimenyi

Professeur

(916)-683—3356

kimenyi@msn.com

 

Joseph Ngarambe

Economiste/Consultant

0320318915

joseph.ngarambe1@libertysurf.fr

 

Gratien Rudakubana

Concepteur en development de logiciels

(514)-259-0186

rudakubana@yahoo.com

Joseph Kabuye Sebarenzi

Ancien Président de l’assemble national du Rwanda

(802)-258-3430

sebarenzi@hotmail.com

Bikorewe i Washington, tariki ya 28 Werurwe 2001.  

Mwiza rya Komite Mpuzabikorwa,

 

 

M. Kamongi Augustin

kamongi@aol.com