AMAHORO-PEOPLE’S CONGRESS

CP 24024 CSP-POINTE
Montréal Québec H1A4Z2
Canada

isangano@spuce.he.net

http://newrwanda.org

 

ICYUNAMO CYA CYENDA CYO KWIBUKA ITSEMBABWOKO RYA 1994

Muri uku kwezi kwa kane k’umwaka 2003, abanyarwanda aho bari  hose ku isi , ari mu Rwanda ari no mu mahanga, bari mu cyunamo bibuka inzirakarangane zishwe muri 1994 bazira ubwoko bwabo bwo kuba abatutsi  hamwe n’abahutu bahowe kurwanya no kwamagana ubwo bugome burenze kamere. Iki gikorwa cyo kubibuka buri mwaka ni cyiza kandi kigomba gukomeza kugirango abanyarwanda bamenye kwubaha ikiremwamuntu no kwubahiriza uburenganzira bw’umuntu uwo ari we wese.  Ni na ngombwa ko bikomeza kugirango tutazava aho twibagirwa aya marorerwa yabaye mu gihugu cyacu. Kujya mu cyunamo bituma twibuka abacu bazize akarengane kandi binatuma urubyiruko rw’ejo rushobora kutongera ibikorwa nk’ibi bigira abantu inyamaswa.

Gushyiraho itegeko rihana abahakana n’abapfobya itsembabwoko

Ikibabaje cyakora ni uko n’ubwo isi yose izi ibyabaye mu Rwanda ndetse na Loni ikaba yarabyemeje ikanashyiraho n’urukiko rugomba guhana abo bagizi ba nabi, haracyariho abanyarwanda n’abanyamahanga bahakana ko itsembabwoko ryabaye, cyangwa baripfobya, cyangwa bakavuga ko ari abanyarwanda basubiranyemo Aha baba bigiza nkana bijijisha biyibagiza ko abishwe n’amasasu, imihoro n’imipanga bari abana, abakecuru, abasaza, n’abandi bose basanzwe b’abasiviri bahigagwa aho bihishe hose,  batagira kivuna na gitabara, kandi batanagira n’aho bahuriye na politiki.

Na n’ubu haracyariho abenshi muri abo bagome, mu gihugu no hanze, bakirakaye, bababajwe ko hari bake bashoboye kurokoka. Abo bagizi ba nabi, ntacyababuza gukomeza kwica  babiboneye uburyo. Kuvuga ngo « ntibizongera » . »never again » ni icyifuzo cyiza, nta cyemezo cyakora gihari cyerekana ko kwongera kurimbura ubwoko bitashobora kugaruka. Kuvana iki gitekerezo burundu mu mitwe y’abantu bizashoboka gusa igihe hagiyeho leta ishishoza, ihora iri maso, ireba kure, yubahiriza inyungu z’umunyarwanda uwo ari we wese kandi igendera ku butabera nyakuri. Nk’uko bimeze mu bihugu bimwe by’i Bulayi, hakwiriye gushyirwaho itegeko rihana abahakana n’abapfobya itsembabwoko.

Gufasha abarokotse

Ibyo kwibuka cyakora ntibihagije igihe  hatari ubushake bwo guhoza abarokotse, igihe hatari ubutabera buhana abakoze amarorerwa, igihe imfubyi zitagira kivugira.

Ubu mu Rwanda hari imiryango yabayeho imyaka amagana n’amagana none ikaba yarazimye burundu muri ririya tsembabwoko, ntihagire n’usigaza n’umuntu n’umwe wo kubara inkuru. Hari abenshi bamugaye kubera inkovu z’imipanga batemwe zitari zakira. Hari abagore n’abakobwa batewe sida n’interahamwe zabafashe ku ngufu. Hari abapfakazi benshi batifashije. Imfubyi zitagira kirera zuzuye igihugu. Hari benshi  bahahamutse batagira ubitayeho. Buri mwaka igihe Leta yubahirije iki cyunamo yari ikwiye kujya isubiza amaso inyuma, ikereka abanyarwanda icyo yakoze  kugirango  abarokotse nabo bashobore kwongera kuba abanyarwanda nk’abandi.

Gufasha abarokotse si impuhwe ni bimwe mu byo Leta ishinzwe

Leta iriho n’izindi zizajya ziyisimbura ifite uruhare runini cyane mu guhoza no guha impozamarira abacitse ku icumu. Ntabwo ari ubuntu, impuhwe  cyangwa imbabazi kuko ari amategeko igomba kwubahiriza aboneka mu bihugu byose kandi akaba ari no mu mategeko mpuzamahanga. Leta igiyeho igihe cyose igomba gusana ibyo iyo isimbuye yangije, kuriha imyenda yagiyemo n’iyo yaba ntacyo yagiriye igihugu akamaro no guhorera abo yahemukiye.

Nk’ubu Leta y’Ubudage iracyishyura imiryango y’Abayahudi Leta Nazi ya Hitler yahekuye mu ntambara ya kabiri y’isi.

Muri Leta y’Afrika yo Hepfo, Akanama k’Ukuri n’Ubwiyunge kayobowe na Musenyeri Desmond Tutu kafashe ibyemezo by’uko Leta iha impozamarira abaturage bose Leta ya Apartheid yahohoteye. Ako kanama  kategetse Leta umubare w’amafaranga  buri wese agomba guhabwa uko angana. Kanavuze ko uwabonetseho ubugome uwo ari we wese adashobora kubabarirwa na Leta n’iyo yiyemereye ko ubugome yagize. Ibi byemezo by’aka kanama, guverinoma ya Perezida Mbeti yemeje kubyubahiriza. Leta ya Perezida Kagame nayo igomba kugira bwangu ikagena amafaranga uwacitse ku icumu wese akwiye yo kubafasha muri ibi byago byose baciyemo. 

Guhamba mu cyubahiro ibisigazwa by’inzirakarengane.

Haracyari imiryango myinshi kubera amikoro make cyangwa kutamenya aho ababo baguye, itari yashyingura abantu bayo mu cyubahiro. Ibi birababaje kubona imyaka cyenda yose irangira, iyi mihango itararangira. Leta yari ikwiye kubishyiramo umwete amagufa yose agashyingurwa.  Hari ibimenyetso byinshi byerekana ko iki gikorwa Leta yakigizeho uburangare. Kubona aho abantu bagiye bajugunywa cyangwa batabikwa ntibigoye kubera ko abaturage hafi ya bose bagarutse mu gihugu kandi kuri buri musozi abishe n’aho bashyizwe hari abantu babikurikiranye

Kumenyekanisha amazina y’abazize itsembabwoko

Inzirakarengane z’itsembabwoko zari zifite amazina, inshuti, abavandimwe kandi bari bazwi. Uburyo bwiza bwo kubibuka kandi budatwaye amafaranga menshi ni ugushyira amazina yabo ku nkuta z’ibiro by’akarere, minisiteri n’amashuri. Imiryango yishwe muri buri karere irazwi, abategetsi bashobora kumenya amazina yabo baramutse babishatse. Byagira akamaro mu gihugu cyose, buri biro by’akarere bifite urukuta ruriho amazina y’abo bantu bose bishwe mu itsembabwoko.  Minisiteri nazo zizi abantu bazo bishwe icyo gihe, nazo zabigira gutyo. Mu mashuri yose yo mu Rwanda abarimu n’abanyeshuri bishwe barazwi. Nayo yagombaga kubibuka aciye muri izo nzira. Muri univerisite y’u Rwanda, i Butare, abarimu  n’abanyeshuri bishwe n’abicanyi nabo barazwi. Naho ayo mazina ashobora  gushyirwa ku rukuta muri amwe mu mazu y’icyo kigo. Gushyira aya mazina hose bituma iki cyunamo kigira icyo kivuga, bikanatera n’amatsiko ku rubyiruko rukarushaho kumenya abo bantu igihugu cyose cyibuka. Gukora ibi ntibiruhije, ntibitwaye amafaranga, igihe kinini n’akazi kenshi. Ahari ubushake haboneka ubushobozi.

Ubumwe n’ubwiyunge

Perezida Kagame aherutse kwemeza kurekura abicanyi ibihumbi mirongo ine kubera ko ngo bemeye uruhare bagize  mu guhekura u Rwanda, n’ubwo batigeze bicuza ubugome bwabo cyangwa  ngo basabe imbabazi  abacitse ku icumu kubera imiryango yabo barimbuye.  Nyamara  hari imfungwa ibihumbi ziborera muri gereza kandi yenda zishobora kuba ari abere.  Abagaye icyo gikorwa cyangwa aberekanye ko byabateye impungenge, Leta ivuga ko barwanya « ubumwe n’ubwiyunge ». Ubumwe n’ubwiyunge bizashoboka ari uko hari ubutabera nyakuri, buhana abagize amarorerwa bukarenganura abahemukiwe. Ubumwe n’ubwiyunge buzaza ari  uko umunyarwanda wese afitiye Leta iriho icyizere. Leta imeze nk’itumva ubumwe n’ubwiyunge icyo bivuga. Abantu biyunga ari uko bahemukiranye.

Ikindi gitangaje ni uko Leta iriho ishyiraho agahato abarokotse kwiyunga n’abagizi ba nabi kandi batari bigeze bicuza cyangwa ngo banabasabe imbabazi. Ntaho byabaye ngo uwahemukiwe ategekwe ku ngufu kubabarira uwamwiciye. No kuvuga ko hagomba kuba ubumwe n’ubwiyunge, ibyo ntawe ubyanze kuko twese twifuza ko abanyarwanda bongera bakabana neza nka mbere. Kuvuga ngo abanyarwanda nibiyunge, ni ukuvuga ko bose bicanye kandi atari byo. Hari abanyarwanda miliyoni z’abere. Abicanyi barazwi.

Igihe kirageze ko amagambo ashyirwa mu bikorwa. Ntitwari dukwiye kujya mu cyunamo nk’abagiye kureba umupira cyangwa kwumva amagambo y’abanyapoliki. Ni byiza kwibuka abapfuye ariko ni na ngombwa kutibagirwa abo basize inyuma, abo bapfakazi n’imfubyi zitagira kivuna. Umugani w’icyongereza ni wo  uvuga ngo «actions speak louder than words ». Amagambo ntacyo avuze igihe atajyanye n’ibikorwa. Ishyaka AMAHORO rirashimira abanyarwanda bose,  ku giti cyabo cyangwa bikubiye mu mashyirahamwe,   bagerageza uko bashoboye ngo bafashe banifatanye n’abacitse ku icumu. Ishyaka AMAHORO  ryifatanije n’igihugu cyose  kandi  riri kumwe n’abarokotse muri iki gihe cyo kwibuka abanyawanda barenganye bagapfa urw’agashinyaguro kandi rinabijeje guhora ribazirikana.

Alexandre Kimenyi, Perezida

AMAHORO People’s Congress