ISHYAKA
AMAHORO
ITANGAZO
003/Vol. II/2002 Ku ifungwa ry'uwahoze ari Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa
PASTERI BIZIMUNGU
Ishyaka AMAHORO, rigamije kubogora ubumwe
bw’abanyarwanda no kubaka igihugu kigendera ku mategeko, riramenyesha
abanyarwanda n’amahanga icyo ritekereza ku buryo ubutegetsi bw’u Rwanda
bukomeje gufunga uwahoze ari Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Pasteur Bizimungu mu
nzira zidakwiranye n’uruhare rwiza n’ubutwari yagaragaje mu mateka
y’Igihugu (mu yandi matangazo 2, tariki 3 Kamena 2001 na tariki 24 Mata 2002,
ishyaka rikitwa ARENA ryanditswe ku ihohoterwa rye). Taliki ya 19 Mata 2002,
nibwo Nyakubahwa Pasteri Bizimungu n'uwahoze ari ministiri muri guverinoma
y’Ubumwe n’Ubwiyunge Karoli Ntakirutinka batawe muri yombi bashinjwa ibirego
binyuranye ariko mu by'ukuri bazira ko bashinze ku mugaragaro kandi bitanyuranyije n’amategeko ishyaka rya politiki no
gutangaza ibitekerezo bya bo.
Ishyaka AMAHORO rikomeje kubabazwa
n’akamenyero ubutegetsi bw’ i Kigali bwihaye ko gukemura ibibazo bya
politiki ikoresha "ubutabera" n'ububasha ifite bwo gufunga no
gufungura uwo ishatse hadakurikijwe uburemere bw'ibyaha n'amategeko agena ibyo
bikorwa.
Ishyaka AMAHORO risanga igikorwa cyo
kwambura uwo ari we wese uburenganzira bwe bwo kwishyira akizana gikomeye ku
buryo Leta itabikinisha mu kwikiza abatavuga rumwe nayo muri politiki. Ubwo
burenganzira ni ibanze ku buryo ngo abantu batapfa kubuvutswa ngo bafungwe
biherere aho byitwa ko amaperereza agikomeza, n'imanza zisubikwe ubuzira herezo.
Ishyaka AMAHORO rinasanga abacamanza
bagomba guhabwa ubwisanzure busesuye mu mirimo ya bo ifatiye runini igihugu
cyacu n’ubwiyunge hagati y'abana
ba cyo.
Ishyaka AMAHORO ribona uwahoze ari Umukuru
w_igihugu, Nyakubahwa Pasteur Bizimungu na mugenzi we Karoli Ntakirutinka
baburana bari hanze, icyaha cyabahama akaba ari bwo bahabwa igihano urukiko
rwabagenera.
Ishyaka AMAHORO rirasaba ko umutekano wa
Nyakubahwa Pasteur Bizimungu na Bwana Karoli Ntakirutinka wubahirizwa kandi
ryamaganye ryivuye inyuma ko mu Rwanda hakomeza kubaho imfungwa za politiki
nk’izivugwa by’umwihariko muri iri tangazo.
Turasaba dukomeje abafite uruvugiro mu
butegetsi bw’i Kigali kureka gukoresha ubutabera mu kwikiza ababubangamiye
haba muri politiki haba no ku giti cya bo, babashinja ibyaha by’impitagihe
cyangwa ibitarabonerwa gihamya. Kugira ngo ubutabera nyakuri bushinge imizi
birakwiye ko ibyaha byajya bikurikiranwa n’inzego zibishinzwe ntihabeho
abanyabyaha badakurikiranwa n’abere baryozwa ko babangamiye inyungu
z’agatsiko k’abantu bari ku butegetsi.
Ishyaka AMAHORO rirahamagarira ibihugu
by’incuti n’imiryango nterankunga gukurikiranira hafi ibintu bibi bibera mu
Rwanda bagatanga inkunga cyane cyane mu rwego rw'ubutabera n'ubucamanza
babufasha kwigenga no kudakoreshwa ibidafitanye isano n'inshingano zabwo zo
kurenganura abaturage no kurengera inyungu rusange. Imfashanyo
zitangwa mu nzego zinyuranye zikwiye kugendana n’uburyo ubutegetsi bw’u
Rwanda bwubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ubwigenge bw’ubucamanza
no kwimika ubutabera nyakuri. Amahanga akwiye gufasha abanyarwanda kumvisha
abayobozi b’u Rwanda ko ubutabera bufatiye runini igihugu kandi ko kugira ngo
umuco wo kudahana urimbuke burundu, ubutabera butakomeza gukorehswa mu nyungu za
bamwe.
Ishyaka
AMAHORO rihamagariye cyane cyane abanyarwanda bose gukurikiranira hafi ibikorwa
byo gufunga no gufungura abaturage mu buryo budafututse cyangwa bunyuranye
n'amategeko no kubimenyesha imiryango ishinzwe uburenganzira bw'ikiremwamuntu,
ibinyamakuru, abamenyeshamakuru, abahagarariye ibihugu bya bo mu Rwanda
n’ibiro ntaramakuru. Umugani utwigisha ko “Inkoni ikubise mubeka uyirenza
urugo” ukwiye kutwumvisha ko ibikorerwa Pasteri Bizimungu, Karoli Ntakirutinka
ndetse na ba Mbanda Yohani, Yozefu Mugenga, Koloneli Stanisilasi Biseruka,
Gakwandi n’abakozi ba banki BACAR n’abandi benshi, bucya byatugezeho.
Ishyaka
AMAHORO rirasaba Leta y’u Rwanda gushyiraho itegeko rigenga uwahoze ari
umukuru w'igihugu n’abandi banyacyubahiro bitangiye igihugu ribaha
ubudahangarwa ku buryo badashobora gufungwa ingwatiramubiri no gusakwa
n’ubonetse wese. Iryo tegeko ryanagena uburyo budasubirwaho ibyo bagenerwa mu
rwego rwo kutabatesha agaciro, kubungabunga umutekano wa bo n’amabanga
y'igihugu bafite. Ibi byatuma abayobozi bakuru bose bakorera mu ituze,
badasahurira hanze bateganya guhunga igihe batazaba bakiri ku butegetsi.
Bikorewe i Sacramento, USA, 18 Nyakanga 2002.
Alexandre Kimenyi
Prezida w’Ishyaka AMAHORO.