AMAHORO

ISHYAKA RY但BANYARWANDA

http://newrwanda.org

 

ITANGAZO 002/Vol. II/ 2002:  Gishwati: Leta ya Perezida Kagame irahohotera abaturage aho kubarengera.

Ishyaka AMAHORO riramagana ibikorwa bigayitse Leta iyobowe na Perezida Kagame ikorera abaturage ba Gishwati yataye ku gasi ibavanye mu byabo.  Nk置ko ikinyamakuru cya leta Imvaho nshya nー1441 kibitangaza, icyemezo cyo kumenesha abaturage cyafashwe na Perezida Kagame ubwe: "Yafashe icyemezo cy置ko nta muturage uzongera kwigabiza iryo shyamba akaba yaratanze igihe ku basanzwe barituriye ko batagomba kurenza impera z置ku kwezi kwa Gicurasi bakirimo. Iryo tegeko ryarubahirijwe".

Imiryango ibihumbi n'ibihumbi yo mu mpunzi zatahutse ziva muri Rutshuru na Masisi ho muri Kongo, bakaba bari baratujwe muri Gishwati na minisiteri yo gucyura impunzi no gusana ibyangijwe n段ntambara(MINIREISO), ejo bundi birukanwe mu mazu n'amasambu yabo, ubu bakaba baratawe ku gasi, aho Croix Rouge iriho ibashakira za shitingi aho bandagaye ku mihanda. Igikorwa nk'iki, kirerekana ko Leta iyobowe na President Kagame, idafite gahunda igaragaraga yo gutuza abatahutse, ahubwo irahamya ubushobozi bwayo bucye mu bikorwa igomba kugeza ku baturarwanda, duhereye ku bikorwa by'amajyambere.

Si ubwa mbere impunzi za Gishwati zitotezwa na Leta yari inshizwe kuzirwanaho. Nk置ko amasezerano ya ARUSHA yari yabyemeje, Leta y'u Rwanda niyo igomba gutuza abanyarwanda batahuka bava hanze.  Mu gutuza impunzi mu ishyamba rya Gishwati rero, leta yagombaga kugena imbibi zerekana aho abaturage bagomba guhinga no korororera n'aho ishyamba cyimeza rya Gishwati rigarukira. Ibyo byashoboye gukorwa muri pariki y'Akagera, kuko abaturage bafite aho bahinga n'aho bororera na pariki ikagira imbago zayo. Muri Gishwati siko byangenze. Minisiteri yo gucyura impunzi no gusana ibyangijwe n段ntambara(MINIREISO) imaze kubageza muri Gishwati, yashoboye no kuhubaka imidugudu, ariko byose bikorwa kuburyo budakurikije umugambi uteguwe neza.

Abaturage ba Gishwati bakomeje kwirwanaho, bashobora korora no guhinga, kugeza muri 1997, aho baterewe n'igitero cyiswe icy棚nterahamwe. Icyo gitero cyishemo bamwe, inka zabo zirashimutwa, ndetse abenshi muri bo barasenyerwa. Anketi zaje kwerekana ko ayo mahano yakozwe na bamwe mu ngabo z置 Rwanda (APR).  Ndetse, bamwe baje gufatwa n'icyaha cyo gushimuta inka z'abaturage ba Gishwati, bakatirwa igifungo n'urukiko rwa gisirikari i Kigali.  Nyamara ibyo ntibyakurikijwe ndetse bamwe mu bafashwe n段cyaha ubu babarirwa mu bajyanama ba Perezida Kagame.

Muri icyo gihe, Perezida Kagame, wari visi-perezida, yabwiye abaturage ba Gishwati kudacika intege, abizeza ko ubucamanza buzakurikirana ababakoreye ayo mahano, ndetse abizeza kuzabashumbusha. Ariko nanubu baracyategereje. Cyakora koko ntabwo abo baturage bacitse intege, ahubwo baje kwisuganya, ndetse bageraho bashinga Koperative y'ubuhinzi n'ubworozi, ku buryo muri iyi minsi yari igeze aho ipiganwa n'Ikaragiro rya Leta riri muri Gishwati.

Aha ntawakwiyibagiza ko imirimo yo guhinga no korora abaturage ba Gishwati bakoraga, babikoraga nta mabwiriza y段mpuguke zo muri Minisiteri y置buhinzi n'ubworozi bafite. Ibyo bigatuma ibikorwa birwanya isuri bitarangwa muri kariya gace. Bityo, ishyamba rya Gishwati rikaba ryarangiritse kandi ryari rifatiye runini igihugu mu rwego rw'ibidukikije. Uru ni urundi rugero rugaragaza ubushake n'ubushobozi buke Leta iyobowe na Perezida Kagame ifite bwo kwita ku bidukikije.

Ishyaka AMAHORO ryibaza impamvu nyakuri z'iyirukanwa rya bariya baturage ba Gishwati, kuko bibaye ar置kurwanya isuri mw段shyamba cyimeza rya Gishwati nk置ko Leta ya Kagame ibivuga, byashoboraga kugerwaho kuburyo bubanje kwigwaho, abantu badatawe ku gasi batagira kivurira. Aho kwegera impuguke zo muri Ministeri y'ubuhinzi n'ubworozi ngo zigishe bariya baturage guhinga no korora hakoreshejwe ibikorwa bya kijyambere kandi ari nako barwanya isuri, Leta yahisemo kubajugunya ku mihanda, kandi bariya bantu bari basanzwe bitunze.

Kuba Leta iyobowe na Perezida Kagame itarashoboye gukora ibyagombaga gukorwa igahitamo kujugunya bariya baturage ba Gishwati ku mihanda, bakaba, nkuko Perefe wa Gisenyi abivuga mu mvaho shya, badafite icyo barya, cyangwa aho bajya, byerekana ubushake buke by段yo Leta mu kurwana ku nyungu z誕baturage. 

Ishyaka AMAHORO ryamaganye ibi bikorwa bigayitse bya Leta ya Kagame, kandi rigasaba ibi bikurikira:

I.                    Ko Leta ya Perezida Kagame:

a.      Yubahiriza uburenganzira bw'abaturage ba Gishwati bwo kugira aho baba mu buryo bwihutirwa.

b.      Yareka abaturage bagasubira mu byabo mu gihe ikibashakira ahandi igomba kubatuza hari ibyangombwa by'ibanze, kandi hubahirijwe umwuga wabo w'ubuhinzi n'ubworozi.

c.      Yahana abashimuse inka z'abaturage ba Gishwati bakanicamo bamwe. Abo icyaha cyahamye ntibagomba gukomeza gukingirwa ikibaba ngo batarangiza igihano bagenewe n'urukiko.

d.      Yasubiza abaturage inka zabo zashimuswe n'indishyi z'akababaro zinyuze mu gaciro.

II.                 Ko Umuryango Mpuzamahanga:

a.      Wamagana Leta iyobowe na Perezida Kagame igihe cyose habaye ibikorwa bijyanye no guhungabanya ubuzima bw'ikiremwamuntu, nk置ko yabigenje yirukana abaturage ba Gishwati mu mazu yabo kandi ntahandi iteganya kubimurira.

b.      Washyiraho uburyo bwo guhwitura Leta iyobowe na Perezida Kagame no kuyigira inama mu guteza imbere politiki yo kubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu.

III.               Ko Abanyarwanda muri rusange:

a.      Baharanira ko uburenganzira bwabo bwarushaho kubahirizwa, bakamagana akarengane bagirirwa n'ubutegetsi.

b.      Bamenyesha abahagarariye amashyaka aharanira koko imibereho myiza y誕baturage, nk段shyaka AMAHORO, ndetse n'imiryango iharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu igihe cyose uburenganzira bwabo bwahungabanijwe n'inzego z'ubutegetsi.

Mu izina ry段shyaka AMAHORO

Jeff Nsengimana,

V.P.

02/06/2002