AMAHORO-PEOPLE’S CONGRESS

CP 24024 CSP-POINTE
Montréal Québec H1A4Z2
Canada

isangano@spruce.he.net

http://newrwanda.org

 

Inama ku bumwe nu bwiyunge.

Muri iki gihe i Kigali habera inama y’ubumwe n’ubwiyunge, Ishyaka Amahoro PC ryongeye kugaragaza ko rishyigikiye byimazeyo igitekerezo cy’uko abanyarwanda bakwiyunga, bakabana mu mahoro.

Ishyaka Amahoro risanga ubutabera bugamije kurandura umuco wo kudahana ariyo nzira yonyine yageza abanyarwanda ku bwiyunge.

Ishyaka Amahoro ariko ritewe impungenge n’uburyo Leta ya Kagame yahisemo bwo kuyobora abanyarwanda mu nzira igana ubwiyunge bityo riratangariza abanyarwanda ibi bikurikira:

- Ubwiyunge ntibuzashoboka, igihe cyose abakoze irimburabatutsi n’iyicwa ry’abahutu  bafungurwa nk’aho nta cyaha bakoze.

- Ubwiyunge ntibuzashoboka igihe abantu bazakomeza gufungwa , kwicwa no guhunga bazira ibitekerezo byabo bya politiki

- Ubwiyunge ntibuzashoboka, igihe leta ya FPR ikomeje gukurura urugomo mu bihugu bituranye n'u Rwanda kuko bizaha ibyo bihugu urwaho rwo kuba byashyigikira abagamije guhungabanya ubwiyunge bw’abanyarwanda

- Ubwiyunge ntibuzashoboka, igihe cyose akarengane, ubuhotozi, ishimuta ry’abantu, ihohoterwa ry’uburenganzira bw'ikiremwamuntu bikomeje kugaragara mu mitegekere ya leta y'u Rwanda,  byose ni inzitizi z'ubwiyunge.

Kugira ngo ubwiyunge nyakuri bushoboke ,ishyaka Amahoro rirasaba Leta gutangira bidatinze, ibikorwa bifatika bigamije gushimangira no gushyigikira ubwiyunge:

a) Guhagarika igikorwa cyo gufungura abiyemereye ko bakoze irimburabatutsi n’iyicwa ry’abahutu;

b) Kwihutisha iburanishwa ry'abakomeje guhakana icyaha kuko hashobora kubonekamo koko abafungiye ubusa;

c) Gukura amananiza ku ishyirwaho ry'ikigega cy'indishyi zigenewe abakorewe icyaha cy’irimburabatutsi n’iyicwa ry’abahutu. Mu gihe icyo kigega kitari cyashyirwaho, abiciwe bagenewe indishyi z'akababaro n'inkiko bagomba kuzihabwa hakurikijwe itegeko risanzwe nta  mananiza .

d) Gushyiraho itegeko rihana abahakana n'abapfobya irimburabatutsi;

e) Gufungura imfungwa za politiki;

f) Gushyikiriza ubutabera bw’u Rwanda n’urukiko Mpuzamahanga ku Rwanda abaregwa ibyaha byakozwe mu ntambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu .

g) Kureka gucumba urugomo mu bihugu by'abaturanyi no gushyira imbere politiki y’imibanire myiza n’amahanga aho kugora muri politiki ya “ngo turwane”;

h) Kureka ibikorwa by'ubuhotozi n’ubushimusi byibasiye abanyarwanda kandi bigenda bigaragara ko bikorwa n'inzego z'ubutegetsi.

Ishyaka Amahoro rirasaba kandi Leta y’i Kigali, kureka izi nama za nyirarureshwa, bigaragara ko ari propagande ya politiki ya FPR , ahubwo igatangira vuba na bwangu ibyo bikorwa byavuzwe haruguru, bigaragara ko aribyo bizafasha mu kwunvikanisha abanyarwanda.

Mugire Amahoro.

 Gallican Gasana,

            Umunyamabanga Mukuru

                     AMAHORO People's Congress