IMBANZIRIZA-MUSHINGA Y’ITEGEGO-NSHINGA

Kuva aho Leta imariye gusohora imbanziriza-mushinga y’itegeko-nshinga yanditswe n’akanama kayobowe na Bwana Tito RUTAREMARA, ishyaka AMAHORO ryahereyeko rishyiraho akanama kiga, kagasuzuma, kakanasesengura iyo mbanziriza-mushinga.  Ako kanama kasanze  harimo byinshi bibangamiye inyungu z’abanyarwanda,  hakaba harimo n’ibindi bitagombaga kujya mu ntegeko-nshinga, kuko biri mu mategeko asanzwe agenga igihugu cyangwa bisanzwe biri mu byemezo mpuza-mahanga birebana n’imyubahirize y’ubuzima bw’ikiremwa-muntu (déclarations  universelles des droits de l’homme). Ako kanama k’ishyaka AMAHORO kamaze kugeza ku bayobozi b’ishyaka ibyo kanenga kuri iyi mbanziriza-mushinga, ryahereyeko ryandika icyo rishima n’icyo riyinengaho. Ryasanze ibibangamiye inyungu z’abanyarwanda ari byo byinshi cyane. Ryanatanze n’ikiganiro-mpaka mbwirwa-butuma cyatumiwemo abanyarwanda b’ingeri zose, rinasaba andi mashyaka n’amashyirahamwe y’abanyarwanda nabo kuza ngo bageze ibitekerezo byabo ku bandi banyarwanda. Icyo kiganiro-mpaka cyabereye i Montreal muri Canada ku itariki ya 18 z’ukwezi kwa mbere, 2003.

  Dore  bimwe mu byo ishyaka AMAHORO rinenga iyi mbanziriza-mushinga.

_Iri tegeko ryambura abanyarwanda uburenganzira bwabo bwo kwitorera abategetsi bashaka. Ntibashobora gutora abayobozi b’intara, n’abasenateri kandi na politiki ntiyemewe gukorwa ku mirenge, yemewe gusa ku rwego rw’intara hamwe n’umujyi wa Kigali.

_Iri tegeko rishyiraho Perezida ufite ububasha bukabije kandi tuzi  neza ko bene aba baperezida ari bo boretse ibihugu byinshi by’Afrika.

_Rishyiraho urwego rwo hejuru rw’Intego ishinga amategeko (Senate) bidasobanutse neza icyo rwashyiriweho ahubwo tugasanga impamvu yarwo ari ugushimangira ububasha bwa Perezida kuko bamwe muri uru rwego ari Perezida w’igihugu ubishyiriraho.Mu bindi bihugu bifite uru rwego rwo hejuru rw’Inteko ishinga amategeko ruberaho kugirango uturere duto, ubwoko buke, cyangwa amadini ataryamirwa n’ababarusha ubwinshi n’ingufu. Nko muri Amerika, uru rwego rwashyizweho kugirango Leta nto cyangwa zifite abaturage bake, zitabura ijambo i Washington, ku murwa mukuru wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Buri Leta ifite abasenateri babiri. Abateguye imbanziriza-mushinga ntibasonura impamvu uru rwego rugomba kujyayo cyangwa ngo bavuze ibyo rushobora gukora, urwego rusanzwe rw’inteko ishinga amategeko rwananirwa.

_Iri tegeko-nshinga riramutse ritowe uko ryanditse ryashimangira ishyaka rimwe rukumbi kubera ko amashyaka ategetswe kwikubira mu ishyirahamwe rimwe ari ryo ryiswe Forum des Partis. Nta handi biba ku isi ko amashyaka ategekwa kwikubira hamwe. Ishyaka ni ryo ryonyine ryihitiramo gukorana n’andi mashyaka igihe ribishakiye. Biramutse bigenze bitya ni ukuvuga ko Leta zizajya zijyaho zamera nka Leta iriho muri iki gihe, amashyaka akanigwa n’ishyaka riri ku butegetsi.

_Ritegeka ko Minisitiri w’Intebe ashyirwaho na Perezida kandi akava mu rindi shyaka ritari irya Perezida. Ibi ntaho bitaniye n’ibiriho kuri iki gihe kuko Perezida ava mu ishyaka rya RPF naho Minisitiri w’Intebe akava mu ishyaka rya MDR. Mu by’ukuri muri Leta nk’iyi , Minisitiri w’Intebe ntacyo aba amaze kubera ko Perezida ari we mukuru w’igihugu akaba ari nawe utegeka Leta akanishyiriraho ba minisitiri. Minisitiri nk’uyu ahinduka igikoresho cya Perezida kubera ko ategetswe gushyira mu bikorwa ibintu rimwe na rimwe biba bitandukanye na porogaramu y’ishyaka rye.

_Iri tegeko risenya amashyaka mato kubera rivuga ko amashyaka atabonye bine ki ijana (4%) igihe cy’amatora riba ritacyemewe mu gihugu igihe manda y’abatowe itari yarangira. 

Amategeko abogamiye inyungu z’abanyarwanda muri iyi mbanziriza-mushinga ni menshi cyane. Izi ni ingero zimwe zimwe zerekana ko iri tegeko-nshinga riramutse ryemejwe byazanira ingorane nyinshi igihugu cyacu.

  Kubera ko itegeko-nshinga ari ryo rizagenga igihugu mu myaka yose iri imbere kandi iyi mbanziriza-mushinga ikaba ikubiyemo byinshi byugarije imibereho myiza y’abanyarwanda,

_turasaba ko abanyarwanda bose, amashyaka yose n’amashyirahamwe y’abanyarwanda yatanga  ibitekerezo byabo bidatinze.

_turasaba  Leta  kuvugurura iyi mbanziriza-mushinga ikurikije ibitekerezo byaturutse ku mashyaka, amashyirahamwe hamwe n’ingeri zose z’abanyarwanda

_turasaba Leta ko yongera ikageza ku banyarwanda iyi mbanziriza-mushinga ku banyarwanda kugirango turebe niba ibitekerezo byabo byarashyizwemo.

_kubera ko hagati yo gutanga ibitekerezo no kugira kamarampaka kuri iri tegeko-nshinga ari hafi, ishyaka AMAHORO rirasaba Leta ko itariki yashyizweho, yo gutora cyangwa kwanga iri tegeko, isubikwa, maze abanyarwanda bakabona umwanya uhagije wo kuryiga no kurisonanukirwaho. Kamarampaka iteganijwe mu kwezi kwa gatatu 2003 ni bugufi cyane.

  Niba Leta yemeje iyi mbanziriza-mushinga uko yanditswe, itayivuguruye ngo ishyizeho ibitekerezo bishya byatanzwe n’abanyarwanga kandi ngo yongere iyitugezeho turebe uko imeze, ishyaka AMAHORO risabye abanyarwanda KUTARITORA, BAKARYANGA kubera ko rizatera igihugu ibibazo aho kucyubaka no kugiteza imbere.

 

Alexandre Kimenyi, Perezida

Ishyaka AMAHORO

People’s Congress.