AMAHORO-PEOPLE’S
CONGRESS
CP
24024 CSP-POINTE
Montréal Québec H1A4Z2
Canada
isangano@spuce.he.net
IGITUGU MU MATORA
ATEGANWA MU RWANDA.
Ku itariki ya 26 Gicurasi uyu mwaka, hazaba amatora y'Itegeko-shinga(
Constitution). Nyuma yaho hazaba amatora ya perezida wa Republika n'amatora
y'abadepite.
Aya matora niyo azaba
arangije ku mugaragaro igihe cy'inziba-cyuho leta iriho imaze,
nyuma y'imyaka irenga icyenda.
Leta iriho rero iyobowe na perezida Kagame hamwe na FPR, iritegura gukomeza
gahunda yagenderagaho ishingiye ku gitugu, gutoteza no gukandamiza
abatavuga rumwe nayo.
Imyaka icyenda yose ishize, abanyarwanda ntabwo bashoboye gusogongera ku
mahame azabageza kuri demokarasi isesuye.
Aho gushakira abanyarwanda inzira zose z'abageza kuri demokarasi ihamye,leta
ya perezida Kagame yashishikajwe no gukomeza gutoteza abanyarwanda mu nzira zose
zishoboka mucyo bise " leta y'ubumwe n'ubwiyunge".
Leta y'ubunwe n'ubwiyunge n' Ihuriro ry'Amashyaka (Forum
des partis)
Muri 1994, nyuma ya genocide yahitanye abantu
barenga miliyoni y'inzira karengane bazize leta ya
genderaga ku gitugu, FPR iyobowe na Kagame
yashyizeho leta y'inziba-cyuho bise " leta y'Ubumwe n'Ubwiyunge".
Iyo leta y'Inziba-cyuho yagombaga kugeza mu mwaka w'ibihumbi bibiri.Iyo leta
yari ihuriwemo n'Imitwe ya politike yari mu Rwanda ,
ivugwaho ko itagize uruhare muri jenocide yayogoje u
Rwanda, hiyongereyeho FPR.
Iyo mitwe yose ya politike ibisabwe na FPR, yiyemeje guhagarika
imirimo yose ya politike. Hemejwe ko izajya ikorera gusa mu nzego
za Biro politike.
Muri 1999, FPR iyobowe na perezida Kagame, yatangaje ko igihe cy'inziba-cyuho
cyongerewe kugeza muri 2003.
Ni muri uwo mwaka kandi wa 1999, hatangajwe ishyirwaho ry' Ihuriro ry'Amashyaka
ya Politike( Forum des Partis).
Iryo huriro ry'Amashyaka ya Politike(
cyangwa FORUM), ryanshinzwe "kugenzura imyitwarire y'Amashyaka
ya politike n'abayoboke bayo bari mu nzego nkuru za leta
ndetse ikanafatira ibihano( aba minisitiri, abadepite, abacamanza,..)( a
displinary body without any legal basis). Twibutse ko Iryo huriro
ry'Amashyaka ya Politike ryashyizweho kandi
riyoborwa na FPR.
N'ubwo FPR yo itigeze ihagarika imirimo yo gukora amanama no
kwinjiza abayoboke bashya rwihishwa; muri 1999, FPR yongereye
umurego wo kwinjinza abayoboke ku ngufu ikoresheje igitugu n' itera bwoba.
Iyo mirimo yo gushakisha abayoboke ku ngufu bajya muri FPR
irakomeje kugeza magingo aya.
N'ubwo amatora yegereje, andi mashyaka ya politike
ntabwo aremererwa kwegera abaturage ngo asobanure
guhunda yayo ya politike.
Imikorere nk'iyi rero irerekana igitugu FPR ikoresha kugira ngo izatsinde
amatora.
Itegeko-shinga rishimangira ubutegetsi bw'igitugu bwa perezida
Nk'uko ishyaka AMAHORO ryabitangaje mu itangazo ryayo No
Vol.II,PR011/2002: http://www.newrwanda.org/csec_report.htm.
Muri iryo tangazo twerekanaga ko Komisiyo yateguye ririya Tegeko-nshinga
yariteguye ikurikije gahunda n'imitegekere FPR igenderaho muri iyi minsi. Dore
muri make ingingo zigaragaza ko ririya tegeko nshinga rishimangira leta
y'Igitugu:
- Kwemeza ko Amashyaka
ya poitike atavuga rumwe n'Ishyaka ritegeka azibumbira hamwe mw'Ihuriro
ry'amashyaka- Forum des partis. Iyi mikorere ntakindi igamije
uretse kwivanga mu mikorere y'amashyaka atavuga rumwe na leta, ikayabuza
inshingano zayo zo kurwanya ibitekerezo abona bitandukanye niby'ishyaka rizaba
riri kubutegetsi. Ibi rero byerekana ko leta y'u Rwanda izaba igendera
ku bitekerezo by'Ishyaka rimwe rukumbi.
- Ishyirwaho rya ba
Senateri. Perezida wa Republika ubwe ashyiraho abasenateri 12.
Ihuriro ry'Amashyaka (Forum des partis) rigatanga abasenateri 4.
Ishyirahamwe ry'abari n'abatega rugori( ntawe uzi uko iri shyirahamwe
rishyirwaho) rizahitamo abasenateri 4. Ibi rero bigaragara ko uru rwego
rwa ba Senateri ruzaba rwigajemo abantu bashyizweho n'umukuru w'igihugu.
Bityo akazi kabo kazaba ari ugushimisha uwabashyizeho aho gukorera inyungu
z'abaturage.
- Minisitiri w'Intebe.
Bivugwa ko Ministiri w'Intebe azajya ava mw'Ishyaka ritandukanye ni rya
perezida w'Igihugu. Ariko uwo Minisitiri azajya akurikiza amabwiriza ya
perezida w'Igihugu. Kandi perezida ashobora no kumuvanaho igihe ashakiye.
Aha rero wakwibaza icyo minisitiri w'Intebe azaba amaze n'impamvu agomba
kuva mw'ishyaka ritandukanye
n'irya perezida w'Iguhugu?
- Gusesa amashyaka
atabashije kugeza kuri 4% y'amajwi mu matora. Imikorere
nk'iyi itandukanye n'amahame ya demokarasi no kudindiza
abatavuga rumwe na leta. Niba Ishyaka iri n'iri ritagize amajwi atuma
ryicara mu nzego za leta, n'iki kivuga ko mu matora akurikira ritazatsinda
riramutse rishoboye kumvisha abaturage gahunda yaryo ya politike?
Amashyaka yagize amajwi arenze 4% azibumbira muri FORUM, naho Amashyaka
atabashije kugeza kuri 4% y'amajwi aseswe. Mbese hari ubutegetsi
bw'igitugu burenze ubu?
Izi ngingo ndetse hamwe n'izindi nyinshi zatanzwe n'Ishyaka AMAHORO ndetse
n'andi mashyaka ya politike atavuga rumwe na leta ya perezida Kagame,
zagejejwe kuri Komissiyo ishinzwe gutegura ririya Tegeko-nshinga.
Ariko ibyo bitekerezo byose byabaye imfabusa, kuko mu mbanziriza-mushinga wanyuma
uherutse gusohoka, ibyo twasabye ko bihinduka biracyarimo. Yemwe nta n'ubwo
Komisiyo yafashe umwanya wo gusobanura
impamvu ibyo bitekerezo byagizwe imfabusa.
Biragara rero ko leta iyobowe na prezida Kagame hamwe na FPR badashaka kumva
ibitekerezo by'abatavuga rumwe nayo.
Leta nk'iyi iba ishingiye ku gitugu.
Gucecekesha no Gutoteza Amashyaka n'abatavuga rumwe na leta ya Kagame
- Itotezwa ry'Ishyaka
MDR( reba raporo ya Komisiyo y'abadepite, April 14, 2003). Iyi
Komisiyo yagejeje ku Inteko raporo ikubiyemo ibirego n'ibyifuzo byo gusenya
Ishyaka MDR. Iryo shyaka riraregwa guteza amacakubiri mu baturage. Inteko
yahise yemeza ko iryo shyaka ryasennywa. Twibutse ko
kuva muri 1992, FPR na MDR bakoranye byinshi. Bafatanije
kurwanya leta ya Habyarimana. Bafatanije
gushyiraho leta y'Ubumwe n'Ubwiyunge. Kuva muri 1994 kugeza mangingo aya
Minisitiri w'Intebe ava muri MDR. Uyu munsi MDR iraregwa politike
y'amacakubiri. Kuki ibi bibaye igihe amatora yegereje? Ku itariki ya 19
Gicurasi, inama ya leta yashimangiye raporo yatanzwe n'Inteko yo gusenya
burundu Ishyaka MDR. Ibi birerekana ko FRP na perezida Kagame basanga
batazashobora guhangana n'andi mashyaka mu matora, none bahisemo gushaka uko
bayasenya.
- Ifungwa ry'uwari
perezida w'Igihugu Pasteur Bizimungu na parti ye Ubuyanja-PDR.
Iri shyaka "Ubuyanja" ryahagaritswe rigitangazwa. Leta ya perezida
Kagame irega ko " rishingiye kuri politike y'amacakubiri". Ariko
n'ubwo banyiri gutangaza ririya shyaka rya politike, aribo Pasteur
Bizimungu( wayoboye u Rwanda) na Karoli Ntakirutinka( wigeze kuba
Minisitiri) bahejejwe mu munyururu, ndetse na bamwe mu
baritangije bakaba bararigishijwe nka Nyakwigendera Gratien Munyarubuga,
leta ya perezida Kagame yananiwe kubacira imanza.
Kuko babuze ibimenyetso. Ikigararagara n'uko leta ya Kagame ishaka guheza
Pasteur Bizimungu n'abagenzi be bo mu Buyanja mu munyururu kubera
gutinya guhangana n'abo mu matora.
- Leta ya Kagame ikomeje
umurava wo gutoteza no kurigisa abatavuga rumwe nayo. Muri raporo
y'abadepite yasogotse muri Mata uyu mwaka, abantu benshi, cyane cyane
biganje mw'Ishyaka MDR, bashyizwe mu majwi. Abenshi muri bo ubu barahunze(
abasirikari bakuru babiri), abandi bararigishijwe( Dr. Hitimana na Cyiza),
abandi batswe imirimo yabo( Kabanda), abandi baratotezwa. Abagize amahirwe
barahunga. Umugambi w'imikorere nk'iyi, ntakindi ugamije uretse gutera
ubwoba no guhoza ku nkeke abatavuga rumwe na leta ya perezida Kagame.
- Amadisikuru
y'abategetsi agamije gutera ubwoba abatavuga rumwe na leta.
Muri disikuru zavugiwe i Bwisige, Byumba tariki ya 31 Werurwe,
n'indi yavugiye i Mwurire, Kibungo tariki ya 7 Mata, perezida Kagame yagize
ati: " abadashaka gukurikiza gahunda ya politike tugenderaho,
Nzabakomeretsa". Arakomeza ati:" muri iyi
minsi hari benshi tuzirukana ndetse tubafashe no guhunga". Iyo
politike yo gutoteza no gutera ubwoba yakomeje mu guhugu hose, kuva mu
nzego nkuru za leta kugeza ku barimu, abaforomo n'abacuruzi mu
makomini yose y'Iguguhu. Ibyo bigamije gutera abantu ubwoba, cyane cyane
abitwa ko bajijutse, bityo amatora azaze, abaturage bose barahiye
ubwoba, n'uko batore nkuko leta ibishaka. Ibi kandi nibyo perezida Kagame
yivugiye ubwe ati: "abazotorwa n'abemera politike yacu y'ubumwe
n'ubwiyunge". Perezida K! agame yakomeje avuga ko " azi
neza ijana ku ijana uko amatora azagenda". Umuntu
yakwibaza impamvu y'amatora niba abazatorwa baba bazwi mbere y'amatora.
Ibi rero bigaragaza imikorere y'ingoma z'igitugu, zihitamo kwitwikira inzira
za demokarasi. Aho amagambo akoreshwa muri za diskuru aba atandukanye n'ibikorerwa
abaturage.
Ishyaka AMAHORO, rikurikije uko ibintu bimeze mu Rwanda muri iyi minsi
yegereje amatora, rirasanga itera bwoba, igitugu, itotezwa bimaze guhabwa intebe.
Ishyaka AMAHORO rirasaba leta ya perezida Kagame ibi bikurikira:
- Ko Leta ya perezida Kagame
yakwihutira guteza umwuka mwiza mu baturage. Ikihutira guhumuriza imiryango
imaze kubura abayo, ibabwira aho baherereye. Ikubahiriza uburenga-nzira
bw'ikiremwa muntu. Igahagarika gutoteza no gutera ubwoba abaturage b'ingeri
zose, no kubahatira kujya muri FPR ku ngufu. Umuntu wese afite uburenganzira
bwo kujya mw'ishyaka rya politike ashaka.
- Leta ya perezida Kagame isabwe
gufungura abafuzwe bose bazira politike, nka Pasteur Bizimungu, Karori
Ntakirutinka, Petero Gakwandi, n'abandi ...
- Ko leta ya perezida Kagame
yareka Amashyaka yose ya politike -hanze
no mu gihugu- agakorera
ku mugaragaro. Bityo ayo mashyaka abone kwegera abaturage abasobanurire ibitekerezo
byazo. Abaturage bafite uburenganzira bwo guhitamo Ishyaka bumva
ryazabageza kubyo bifuza.
IshyakaAMAHORO rirasaba abanyarwanda ibi bikurikira:
- Kwibuka
no kuzirikana ko itegeko-nshinga ari ikintu gikomeye, batagomba gupfa gutora
batabanje kureba ayo mategeko azabagenga imyaka n'imyaka. Kandi nk'uko bigaragara
muri ririya tegeko nshinga harimo byinshi biha ingufu nyinshi uzaba perezida
w'Igihugu. Iyo umukuru w'Igihugu afite ingufu nyinshi, yikorera ibyo
yishakiye, bityo bityo bikadindiza abaturarwanda kandi aribo ryagombye
gushyirirwaho
- Kwanga no kwamagana itera
bwoba baterwa na Leta ya perezida Kagame.
- Kwirinda no kwamagana
abanyapolitike bamwe bashaka kubinjizamo ibitekerezo bishingiye ku moko, uturere cyangwa
inzangano. Bene ibyo bitekerezo ni byo byateye amahano mu Rwanda, kandi
usanga akenshi abategetsi baba babifitemo uruhari.
Ishyaka AMAHORO rirasaba ibihugu by'amahanga n'inshuti z'u Rwanda ibi
bikurikira:
- Kwibutsa leta ya Kagame
inshingano ifite imbere y'abaturage: iterambere n'ubusugire
bw'ikiremwa muntu. Leta iyariyo yose ishinzwe imibereho myiza y'abaturage.
- Gusaba leta ya perezida Kagame
guhagarika politike yayo yo kuba "l'état policier". Imitegekere
nk'iyi ituma abaturage bahorana ubwoba, ntibashobore kugira
icyo bageraho cy'abateza imbere.
- Kwibutsa ko imfashanyo
zitangwa, zagombye kujya mu mishinga iteza igihugu imbere, hakurikijwe
inzira za demokarasi. Ni muri urwo rwego, Ishyaka AMAHORO risanga
imfashanyo zatanzwe gushyikira amatora mu Rwanda, zatanzwe mu nzira
zitaboneye. Kuko Bimaze kugaragara ko amatora ategurwa azaba
ashingiye ku gitugu.
- Gufasha leta ya Kagame
n'amashyaka atavuga rumwe na leta gushyigikira inzira zose zageza demokarasi
mu Rwanda, bityo abaturage bagahumeka amahoro, aho guhara ku nkeke z'ingoma
z'igitugu.
Nkuko bimaze kugaragara rero, amatora ategurwa mu Rwanda aramutse agenze nk'uko
biteganwa,azaba ashingiye ku Gitugu. Abaturage bazatorera mu bwoba, batore
bahagarikiwe kandi batore abo beretswe.
Kureka cyangwa gushyigikira amatora agakorwa nk'uko leta
ya Kagame yayateguye, n'ugushyigikira leta y'IGITUGU.
Niyo mpamvu Ishyaka AMAHORO rihamagariye abakunzi b'Amahoro, Ubumwe na
Demokarasi gukomeza gukorera hamwe mu gushaka inzira zose zateza u Rwanda imbere
nta maraso yongeye kumeneka.
Kimenyi Alexandre, Perezida
AMAHORO People's Congress